|
|
|---|
ITANGAZO N° 010/P.S.IMB/09 RIGENEWE ABANYAMAKURU
Nyuma y’ingendo Prezida Fondateri w’Ishyaka P.S. IMBERAKURI yagiriye mu Ntara zose z’u Rwanda kuva kuwa 26 kugeza kuwa 27/12/2009 mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ibiro by’Ishyaka mu rwego rw’Intara no kuzamura amabendera ;
Ishyaka P.S.IMBERAKURI rimaze kubona imyitwarire igayitse ya Leta ya Kigali mu kuburizamo icyo gikorwa mu Ntara zose z’Igihugu ;
Ryamaganye ku mugaragaro Abambari ba Leta ya Kigali na FPR bakomeje kwitwara nk’Abagabo-bana rikaba kandi ritangarije Abanyarwanda muri rusange n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira :
Ingingo ya mbere :
Ishyaka P.S. IMBERAKURI rirasanga Leta ya Kigali idashaka na gato ibikorwa bigamije kuzana Demokarasi mu Rwanda igamije kwimakaza ubwisanzure cyane cyane mu guhangana nayo mu bitekerezo ; ibi bikagaragazwa n’iterabwoba yashyize ku baturage ibabuza gukodesha amazu yabo n’Ishyaka P.S.IMBERAKURI.
Ingingo ya 2 :
Ishyaka P.S. IMBERAKURI rirasanga iyo myitwarire igayitse irangwa n’igitugu n’imiyoborere mibi bigamije gutsikamira no gutoteza abatavugarumwe na Leta ya Kigali ntakizere itanga na gito cya Demokarisi n’iterambere mu Rwanda, ahubwo rirasanga ibi bishobora kongera gushyira Abanyarwanda mu kangaratete.
Ingingo ya 3 :
Ishyaka P.S. IMBERAKURI rirasaba Leta ya Kigali kumesa kamwe ntigume kubeshya Abanyarwanda n’Amahanga ko mu Rwanda hari amahoro n’ubwisanzure cyane cyane ko ikomeje kongera umurego mu kubangamira abanyarwanda kugeza naho ibuza umuturage kugira uburenganzira ku mutungo we nk’uko byagaragaye ubwo yabuzaga abaturage bo mu Ntara zose gukodesha amazu yabo n’Ishyaka P.S.IMBERAKURI.
Ingingo ya 4 :
Ishyaka P.S. IMBERAKURI rishingiye ku bikorwa by’ihohoterwa rikomeje kugirirwa kandi bikomeje gukaza ubukana burangwa n’ubugome bikorwa na Leta ya Kigali rirasanga FPR idashobora gutanga ubuyobozi bubereye Abanyarwanda.Ibi bikaba ari ibimenyetso simusiga bigaragaza isura y’amatora ya Prezida wa Repubulika azarangwa nta shiti n’iterabwoba,ubumamyi bw’amajwi n’igitugu nk’uko byakomejwe kwamaganwa kuva FPR yayobora u Rwanda.
Ingingo ya 5 :
Dushingiye ku bivugwa mu ngingo zose ; Ishyaka P.S. IMBERAKURI ryongeye gutangaza ku mugaragaro ko Komisiyo y’Amatora igomba guhinduka mbere yuko amatora aba .Ishyaka P.S.IMBERAKURI rigomba kujya muri iyo Komisiyo rikabona imyanya irikwiye nk’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta bitaba ibyo nta cyizere cy’uko amatora azagenda neza bityo nta n’impamvu zo kuyitabira.
Ingingo ya 6 :
Mu rwego rwo gukomeza gushyira hamwe no gushakira amahoro Abanyarwanda, Ishyaka P.S. IMBERAKURI rirasaba Abarwanashyaka baryo bose kudatezuka ku mugambi wo gushaka icyateza imbere Abanyarwanda no kudahebera urwaje.Bakaba basabwa gukurikiranira hafi Politiki y’Igihuhu no kuguma gufatanya mu kurwanya imigambi mibi yose y’Ubutegetsi bwa Kigali.
Ishyaka P.S.IMBERAKURI riboneyeho umwanya wo gusaba ibihugu by’inshuti za Leta ya Kigali bigendera kuri Demokarasi guha akato iyi Leta ikomeje gukataza mu gutsembatsemba amahame remezo aranga Demokarasi kuko bitabaye ibyo byafatwa nk’abafatanyacyaha ba FPR mu gutsimbatsemba Demokarasi kandi amateka n’Imana yazabibaza ibi bihugu nyamara bikomeje kwerekana ko byababajwe n’ibibazo byabaye mu Rwanda.
MUZABA MUBAYE IMBERAKURI
Bikorewe i Kigali, kuwa 29 Ukuboza 2009
Prezida Fondateri wa P.S-IMBERAKURI
Me Bernard NTAGANDA
(Sé)