ITANGAZO N° 009/P.S.IMB/09 RIGENEWE ABANYAMAKURU

Kuva ku italiki ya 26 kugeza ku italiki ya 27 Ukuboza 2009; Prezida Fondateri w’Ishyaka ry’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA (Parti Social IMBERAKURI) aherekejwe n’Abayobozi Bakuru b’Ishyaka, arateganya gukora ingendo mu Ntara zose z’Igihugu ku buryo bukurikira :

-Kuwa gatandatu taliki ya 26/12/2009 ni mu Ntara ya Majyaruguru mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve isaa tanu za mugitondo.

-Kuwa gatandatu taliki ya 26/12/2009 ni mu Ntara y’Iburasirasuba mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi isaa cyenda.

-Ku cyumweru taliki ya 27/12/2009 saa tanu ni mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga.

-Ku cyumweru taliki ya 27/12/2009 saa kumi ni mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.

Muri izo ngendo; Prezida Fondateri wa P.S. IMBERAKURI azafungura ku mugaragaro ibiro by’Ishyaka muri izo Ntara kandi aganire n’Abarwanashyaka ibibazo binyuranye bihangayikishije Igihugu cyacu bizibanda cyane :

-Ku Nkiko GACACA ;

-Ku iteshwagaciro k’Igifaransa ;

-Ku matora ya Prezida wa Repubulika na Komisiyo y’Amatora ;

-Ku byemezo bya Leta bitita ku nyungu z’Abaturage ;

-Ku ihohoterwa rikorerwa Abarwanashyaka ba P.S. IMBERAKURI.

Prezida Fondateri wa P.S.IMBERAKURI aboneyeho umwanya wo kwifuriza NOHELI NZIZA n’UMWAKA MUSHYA MUHIRE Abanyarwanda bose muri rusange n’IMBERAKURI ku by’umwihariko.

Bikorewe i Kigali, kuwa 23 Ukuboza 2009

Prezida Fondateri wa P.S-IMBERAKURI

Maître NTAGANDA Bernard

              (Sé)