ITANGAZO N° 007/P.S.IMB/09 RIGENEWE ABANYAMAKURU

Nyuma yo gutumizwa na Komisiyo ishinzwe Politiki muri Sénat none kuwa 14/12/2009 nk'uko bikubiye mu ibaruwa N°  1404/Clerk/SEN/AA/MC/2009 yo kuwa 07/12/2009 ;

Ubuyobozi bw'Ishyaka ry'Imberakuri buramenyesha Abanyarwanda bose muri rusange, Imberakuri by'umwihariko ibikubiye mu mpaka zabaye hagati ya bwo n'Abagize Sénat mu ngingo zikurikira :

Ingingo ya mbere :

Ishyaka P.S. IMBERAKURI rirashinjwa na Sénat ingengabitekerezo ya Génocide, amacakubiri ; guhungabanya ubumwe bw'Abanyarwanda,gutesha agaciro Inkiko GACACA no gutesha agaciro icyemezo cya Leta kijyanye n'icibwa ry'Igifaransa mu Rwanda nk'uko bikubiye mu myanzuro yakozwe na Sénat igaragaza imiterere y'ibyo byaha.

Ingingo ya 2 :

Nyuma yo gushyikirizwa no gusoma iyo myanzuro yakemanzwe cyane n'Ubuyobozi bw'Ishyaka P.S.IMBERAKURI ku bijyanye n'imisusire (forme) y'ayo cyane cyane ko iterekana neza imikono y'abayiteguye ndetse nta naho bigaragara ko yateguwe na Sénat ; Ubuyobozi bw'Ishyaka P.S.IMBEREKURI bwasanze ibikubiye muri iyo myanzuro bitahabwa agaciro.

Ingingo ya 3 :

Ubuyobozi bw'Ishyaka P.S. IMBERAKURI bwasanze budashobora kwiregura ku birego bwumvise ako kanya kandi byinshi nk'uko bikubiye muri iyo myanzuro igizwe na paji hafi icumi cyane cyane ko ibyaha bukurikiranyweho ari ibyaha byindengakamere. Ibi kandi bikaba ari uburenganzira bwabwo ntahinyuzwa bwo kwiregura.

Ingingo ya 4 :

Ubuyobozi bw'Ishyaka P.S.IMBERAKURI buranenga cyane imyifatire y'abagize Komisiyo Politiki ya Sénat batashatse guha agaciro icyifuzo cy'Ishyaka P.S. IMBERAKURI ahubwo bakihutira kubwambura imyanzuro ikubiyemo ibirego bushinjwa kandi ariyo ubu Buyobozi bugomba guheraho mu kwiregura. Ibi bikaba bibangamiye uburenganzira bwo kwiregura nk'uko buteganywa n'Itegeko Nshinga ndetse n'Amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

Ingingo ya 5 :

Ishyaka P.S. IMBERAKURI buhangayikishijwe cyane n'iyi migambi mibisha ikomeje gukorwa n'Ubutegetsi bwa Kigali buyobowe na moteri FPR kuko uru rugendo rwatangiwe na Sénat rugamije gusesa Ishyaka P.S.IMBERAKURI nk'uko byakorewe Ishyaka MDR ndeste n'andi mashyaka nyuma yo gukora ikinamico nk'iryo twabonye uyu munsi.

Ingingo ya 6 :

Ishyaka P.S. IMBERAKURI rirasaba FPR nk'Ishyaka riyobora Igihugu kugira ubutwari rigahagarika ibi bintu bitesha agaciro u Rwanda n'Abanyarwanda cyane cyane ko bibangamiye Demokarasi kuko ariyo igomba kubazwa byose. Bitabaye ibyo amateka ubwayo afite uko azabibaza iri Shyaka bigaragara ko rikomije gutsindwa ikizamini cya Demokarasi.

Ishyaka P.S. IMBERAKURI riboneyeho kandi gusaba ibihugu byose by'inshuti z'u Rwanda ;Imiryango itegamiye kuri Leta muri rusange n'IMBERAKURI ku bw'umwihariko gutabariza Ishyaka P.S.IMBERAKURI kuko rigeze aharenga rirengana !

MUZABA MUBAYE IMBERAKURI

Bikorewe i Kigali, kuwa 14 Ukuboza 2009

Prezida Fondateri wa P.S.IMBERAKURI

Maître Bernard NTAGANDA

             (Sé)