|
|
|---|
Nyuma y'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa 22/7/2009 maze ikemera ku mugaragaro ishingwa ry'Ishyaka ry'Imberakuri riharanira Imibereho Myiza " P.S.IMBERAKURI " ; Bimaze kugaragarira Imberakuri ; Abanyarwanda ndetse n'Amahanga ko Leta ya Kigali idashishikajwe ni uko Ishyaka ry'IMBERAKURI ryagira ubuzimagatozi ; Ubuyobozi bw'Ishyaka ry'Imberakuri buramenyesha Abanyarwanda bose muri rusange, Imberakuri by'umwihariko ibi bikurikira :
Ingingo ya 1 :
Nyuma yo kwigiza nkana no gukomeza kujujubya Ishyaka ry'IMBERARAKURI ; Leta ya Kigali noneho yavuye ku izima yemera ko Ishyaka ry'IMBERAKURI risohoka mu Igaziti ya Leta. Ibi bibaye nyuma y'amezi hafi ane Ishyaka ryemewe n'Inama ya Gouvernement dore ko ryasohotse mu Igaziti ya Leta n° 45 yo kuwa 09 Ugushyingo 2009.
Ingingo ya 2 :
Nyuma yo gusohoka mu Igaziti ya Leta ; Ishyaka ry'IMBERAKURI risanze ari ngombwa kwinjira ku mu garagaro muri Forumu nk'uko iteganywa n'Itegeko Shinga ry'u Rwanda.
Ingingo ya 3 :
Nubwo Ishyaka P.S. IMBERAKURI ryinjiye muri FORUM ntibivuga ko ritakiri Ishyaka rihanganye n'Ubutegetsi bwa Kigali na moteri yabwo FPR ahubwo ribonye umwanya wo gukurikirana imirimo ya FORUM nk'Ishyaka ryemewe n'amategeko.Ibi bizatuma P.S.IMBERAKURI itanga ibitekerezo byayo kandi ikazarwanya ibyemezo bya FORUM biciye ukubiri n'inyungu z'Abanyarwanda aho usanga ibyo byemezo ari ibya FPR kuko yacecekesheje andi mashyaka yose.
Ingingo ya 4 :
Kuva ku italiki ya 09 Ugushyingo 2009 ; umunsi Ishyaka ry'IMBERAKURI ryasohotse mu Igaziti ya Leta ; ubu rifite ubuzimagatozi rikaba rishobora gukurikirana mu Nkiko Leta cyangwa umuntu uwo ariwe wese warihohotera. Ba Bizengarame baserukiwe n'uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka ry'IMBERAKURI ; Bwana HAKIZIMFURA Noël barabe bumva ntibazabe ba Mutimamuke wo mu rutiba!
Ingingo 5 :
Kuba Ishyaka P.S.IMBERAKURI ryarabonye ubuzimagatozi ntabwo byaba impamvu y'uko rikurikiranwa na Sénat kuko nta kibazo rifite cyatuma urwo rwego Rukuru rw'Igihugu rusaba Ubuyobozi bw'Ishyaka kwitaba Sénat kugira ngo bwisobanure ku byaha by'ingengabitekerezo ya génocide, amacakubiri n'ibindi biteganywa n'ingingo ya 9 na 54 z'Itegeko Shinga nk'uko bikubiye mu ibaruwa yavuye mu Bunyamabanga bukuru bwa Sénat aho Komisiyo Politiki ishinja ibyo byaha Ishyaka P.S. IMBERAKURI. Ibi rero bikaba biteye impungenge kuko hashobora kuba hari imigambi itari myiza yihishe inyuma y'iki gikorwa gishobora kuba kigambiriye gusesa Ishyaka P.S. IMBERAKURI rihanganye na Leta ya Kigali nk'uko byagendekeye Ishyaka MDR. Kubera iyo mpamvu ; Ishyaka P.S.IMBERAKURI rirasaba muri rusange Leta ya Kigali ko yakwereka Abanyarwanda ko ntaho ihuriye n'uriya mugambi.Ishyaka P.S.IMBERAKURI rirasaba by'umwihariko Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n'IMBERAKURI guhaguruka bakarengera Ishyaka P.S.IMBERAKURI rikomeje kurengana!
MUZABA MUBAYE IMBERAKURI !!!
Bikorewe i Kigali, kuwa 23 Ugushyingo 2009
Prezida Fondateri wa P.S.IMBERAKURI
Maître Bernard NTAGANDA
(Sé)