|
|
|---|
ITANGAZO No 005/P.S.IMB/09 RIGENEWE ABANYAMAKURU
Nyuma y'ivugururwa ryakozwe ku italiki ya 25/10/2009 na Kongre ya Mbere y'Ishyaka P.S. IMBERAKURI ; Bimaze kugaragara ko iryo vugururwa ritashimishije umwe mu bari bafatiwe ibyemezo ;Ubuyobozi bw'Ishyaka ry'Imberakuri buramenyesha Abanyarwanda bose muri rusange, Imberakuri by'umwihariko ibi bikurikira :
Ingingo ya mbere
Ibyemezo byafatiwe uwari Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka byakozwe n'Urwego rw'Ikirenga ; Kongre y'Igihugu y'Ishyaka ry'IMBERAKURI bityo hakaba nta muntu cyangwa urundi rwego rw'Ishyaka rushobora kubivuguruza.
Ingingo ya 2
Ubuyobozi bw'Ishyaka P.S. IMBERAKURI buramenyesha Abanyarwanda bose muri rusange, Imberakuri by'umwihariko ko ibyemezo bya Kongre byafashwe mu mucyo nta marangamutima nyuma yo kugaragaza amakosa akomeye y'uwari Umunyamabanga Mukur w'Ishyaka Bwana HAKIZIMFURA Noel.
Ingingo ya 3
Nk'uko bikubiye mu myanzuro ya Kongre ya Mbere y'Igihugu y'Ishyaka P.S. IMBERAKURI ; Bwana HAKIZIMFURA Noel yagaragaweho ku buryo budashidikanywa amakosa n'ibyaha bikurikira bityo akaba adashobora kuba mu bayobozi bakuru b'Ishyaka :
Ku bw'umwihariko : - Kuba nta bushobozi afite bushingiye ku mikoro ; - Kuba nta bushobozi afite bushingiye ku bumenyi ; - Kuba nta kayihayiho ka politiki afite ahubwo agashaka kuba Bizengarame.
Muri rusange : - Kutubaha abayobozi bakuru b'Ishyaka kugeza aho atuka kandi agasuzugura Prezida Fondateri w'Ishyaka ;
- Kuba akorera indi mitwe ya Politiki akaba yarigize "commissionnaire" w'amashyaka ayashakira abayoboke kandi akabavana mu IMBERAKURI ; - Kugambanira Ishyaka amena amabanga yaryo.
Ingingo ya 4
Ubuyobozi bw'Ishyaka P.S. IMBERAKURI buramenyesha Abanyarwanda n'IMBERAKURI ko Ishyaka bihitiyemo ritigeze rihungabana kuko HAKIZIMFURA Noel yagiye wenyine uko yaje bityo nta MBERAKURI imuri inyuma. Buboneyeho umwanya wo gusaba Bwana HAKIZIMFURA Noel kugaruka mu nzira kandi akazirikana ko "utinze azanyagwa ari umugaragu w'inda".
Ingingo ya 5
Ubuyobozi bw'Ishyaka P.S. IMBERAKURI buramagana imikorere y'Ubutegetsi bwa Kigali bukomeje guteza akaduruvayo mu mashyaka atavuga rumwe na Gouvernement ya Kigali. Ibi bikagaragazwa na : -ukuntu Ubutegetsi butiza umurindi HAKIZIMFURA Noel bumuha amikoro n'uburyo bwose bwo gukoresha itangazamakuru rya Leta, iriri mu kwaha kwa Leta ndetse n'itangazamakuru ryigenga kandi tuzi neza amikoro ya Bwana HAKIZIMFURA Noel ; - ukuntu ku italiki ya 30/10/2009 bwateje akaduruvayo mu Nama ya Kongre y'Ishyaka riharanira Demokarasi n'Ibidukikije maze Polisi y'Igihugu ibyivangamo ihagarika iyo nama ; ibyo ibikora iri ku isiri rya Leta.
Ingingo ya 6
Ubuyobozi bw'Ishyaka P.S. IMBERAKURI ; buramenyesha IMBERAKURI zose ko umugambi wa Leta ya Kigali wo gukoresha abagaragu b'inda mu gucamo ibice no gusenya ISHYAKA P.S.IMBERAKURI byayinaniye nk'uko yabikoze ku mashyaka MDR, PL, ADP-AMIZERO na PDR-UBUYANJA. Buboneyeho kubasaba bukomeje kwamaganira kure Bwana HAKIZIMFURA Noel bakamuha akato we n'Abamushyigikiye kandi bakirinda ikintu cyose gishobora guha icyuho Leta ya Kigali. MUZABA MUBAYE IMBERAKURI
Bikorewe i Kigali, kuwa 09 Ugushyingo 2009
Prezida Fondateri wa P.S.IMBERAKURI
Maître Bernard NTAGANDA(Sé)