|
|
|---|
IBYEMEZO BYA KONGRE YA MBERE Y'ISHYAKA P.S.IMBERAKURI YO KU WA 25 UKWAKIRA 2009
None kuwa 25 Ukwakira 2009 ; Ishyaka P.S.- IMBERAKURI ryakoresheje Kongre ya mbere ; maze hafatwa ibyemezo bikurikira
- Kutubaha abayobozi b'Ishyaka cyane cyane Perezida Fondateri wa P.S.-IMBERAKURI ;
- Kugambanira Ishyaka ajyana abayoboke baryo mu yandi mashyaka ;
Kongre y'Ishyaka P.S-IMBERAKURI yemeje ibi bikurikira :
1. Ishyaka P.S-IMBERAKURI rigomba kujya muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora nk'Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Kigali ; bitaba ibyo Ishyaka P.S-IMBERAKURI ntabwo rizitabira amatora ya Prezida ateganyijwe.
2. Kongre ya Mbere ya P.S-IMBERAKURI yamaganye bidasubirwaho imikorere y'Inkiko Gacaca kandi isaba ko hajyaho Komisiyo igomba gusuzuma ibibazo by'abantu bose bafunzwe bazira akamama. Hemejwe kandi ko hagomba kujyaho inkiko zigomba gusubiramo imanza zaciwe na Gacaca.
3. Kongre yamaganye ivanwaho ry'igifaransa mu Rwanda kandi bigaragara ko abavuga urwo rurimi aribo benshi mu Rwanda.
4. Kongre yamaganye ibyemezo bya hutihuti bifatirwa abaturage kandi bitabafitiye inyungu, Ingero zatanzwe ni nko gutema insina ; gutera ubwatsi mu bishanga hose, guhatira abantu mu cyo Leta yise UMURENGE SAKO, guhatira abantu kuba intore.
5. Kongre iramagane yivuye inyuma ibikorwa bigayitse byo kuburabuza no kubuza uburyo bamwe mu banyarwanda cyane cyane abategarugori bacuruza ku dutebo ibyo ikabikora yiyibagije ko ntacyo ikora kugira ngo ibakure mu bukene bubugarije.
6. Kongre yasabye ko Leta igomba gukurikirana no kugaruza umutungo w'Igihugu wanyerejwe n'Abayobozi baba bagaragaweho ruswa.
7. Kongre yamaganye itotezwa rikorerwa Abarwanashyaka ba P.S-IMBERAKURI bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo nko kwirukanwa ku kazi no gufungwa bazira gusa ko bayobotse Ishyaka P.S.-IMBERAKURI.
Bikorewe i Kigali, ku wa 25 Ukwakira 2009
Prezida Fondateri wa P.S.-IMBERAKURI
Maître Bernard NTAGANDA